National Team
Abakinnyi 26 nibo bahamagawe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru (AMAVUBI)
- Thursday, 23 May 2013
- Webmaster
Normal 0 false false false RW-RW X-NONE X-NONE MicrosoftInternetExplorer4

Umutoza w'ikipe y' umupira w'amaguru y'u Rwanda (AMAVUBI) NSHIMIYIMANA ERIC, yashyize ahagaragara urutonde rw' abakinnyi azifashisha mu mikino y'amarushanwa atandukanye.
Ikipe y'igihugu iritegura gukina imikino itandukanye, aho tariki ya 9-16/06/2013 igomba gukina imikino yo guhatanira itike yo kuzakina imikino yanyuma y'igikombe cy'isi kizakinirwa ku mugabane w'Amerika y'epfo mu gihugu cya Brezil ndetse n'imikino y'amajonjora mw'irushanwa ry'amakipe y'ibihugu byo ku mugabane w'afurika, ariko hakifashishwa abakinnyi bakina mu mashampiyona yo mu bihugu iwabo (CHAN).
Abazamu
1. Ndoli Jean Claude (APR FC)
2. Bikorimana Gerrard (Rayon Sport)
3. Ntaribi Steven (Isonga FC)
4. Mutuyimana Evariste (Police FC)
Abakinnyi binyuma
1. Nirisarike Salomon (Royal Antwerp)
2. Gasana Eric (Yanga FC)
3. Bayisenge Emery (APR FC)
4. Ngaboyisibo Jean Bosco (APR FC)
5. Sibomana Abouba (Rayon Sport)
6. Usengimana Faustin (Rayon Sport)
7. Rusheshangoga Michel (APR FC)
8. Nshutiyamagara Ismail (APR FC)
Abakinnyi bo hagati
1. Twagizimana Fabrice (Police FC)
2. Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
3. Ntamuhanga Tumaine (APR FC)
4. Iranzi Jean Claude (APR FC)
5. Mushimiyimana Mouhamed (AS KIGALI)
6. Buteera Andrew (APR FC)
7. Niyonzima Haruna (Yanga FC)
8. Sibomana Patrick (Isonga FC)
9. Hategekimana Aphrodis (Rayon Sport)
Abakinnyi bakina imbere
1. Karekezi Olivier Fils (AC Bizertin)
2. Uzamukunda Elias (Cannes)
3. Kagere Medie (Police FC)
4. Kagabo Peter (Police FC)
5. Ndahinduka Michel (Bugesera FC)
Umutoza w'ikipe y' umupira w'amaguru y'u Rwanda (AMAVUBI) NSHIMIYIMANA ERIC, yashyize ahagaragara urutonde rw' abakinnyi azifashisha mu mikino y'amarushanwa atandukanye.
Ikipe y'igihugu iritegura gukina imikino itandukanye, aho tariki ya 9-16/06/2013 igomba gukina imikino yo guhatanira itike yo kuzakina imikino yanyuma y'igikombe cy'isi kizakinirwa ku mugabane w'Amerika y'epfo mu gihugu cya Brezil ndetse n'imikino y'amajonjora mw'irushanwa ry'amakipe y'ibihugu byo ku mugabane w'afurika, ariko hakifashishwa abakinnyi bakina mu mashampiyona yo mu bihugu iwabo (CHAN).
Abazamu
1. Ndoli Jean Claude (APR FC)
2. Bikorimana Gerrard (Rayon Sport)
3. Ntaribi Steven (Isonga FC)
4. Mutuyimana Evariste (Police FC)
Abakinnyi binyuma
1. Nirisarike Salomon (Royal Antwerp)
2. Gasana Eric (Yanga FC)
3. Bayisenge Emery (APR FC)
4. Ngaboyisibo Jean Bosco (APR FC)
5. Sibomana Abouba (Rayon Sport)
6. Usengimana Faustin (Rayon Sport)
7. Rusheshangoga Michel (APR FC)
8. Nshutiyamagara Ismail (APR FC)
Abakinnyi bo hagati
1. Twagizimana Fabrice (Police FC)
2. Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
3. Ntamuhanga Tumaine (APR FC)
4. Iranzi Jean Claude (APR FC)
5. Mushimiyimana Mouhamed (AS KIGALI)
6. Buteera Andrew (APR FC)
7. Niyonzima Haruna (Yanga FC)
8. Sibomana Patrick (Isonga FC)
9. Hategekimana Aphrodis (Rayon Sport)
Abakinnyi bakina imbere
1. Karekezi Olivier Fils (AC Bizertin)
2. Uzamukunda Elias (Cannes)
3. Kagere Medie (Police FC)
4. Kagabo Peter (Police FC)
5. Ndahinduka Michel (Bugesera FC)
Itangazo rya komisiyo y'ubujurire ya ferwafa ku kibazo cya SORWATHE FC
- Thursday, 09 May 2013
- Webmaster

ITANGAZO RYA KOMISIYO Y’UBUJURIRE YA FERWAFA
Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko kuwa 03/05/2013 yafashe icyemezo ku bujurire bwari bwatanzwe n’ikipe ya SORWATHE FC na bamwe mu bakinnyi bayo aribo NSHIMIYIMANA Hassan, HARELIMANA Suleiman, NDAYISHIMIYE J. Bosco na NGIRIYOMBONYE Eric.
- I. UKO IKIBAZO GITEYE MURI MAKE
Kuwa 11/03/2013 Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA (commission de discipline) yafashe icyemezo ku myitwarire yagaragaye nyuma y’umukino wahuje ikipe ya GASABO UNITED na SORWATHE FC, aho umusifuzi witwa MUNYANEZA Emmanuel yakubiswe akanamburwa amafaranga yari afite angana n’ibihumbi mirongo itatu n’umunani (38.000 Frw).
Komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA muri icyo cyemezo yafashe kuwa 11/03/2013, yahanishije ikipe ya SORWATHE gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000Frw), ndetse ikanasubiza umusifuzi MUNYANEZA Emmanuel amafaranga yambuwe angana n’ibihumbi mirongo itatu n’umunani (38.000Frw) kubera imyitwarire mibi y’umutoza wayo hamwe n’abakinnyi.
Komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA yahanishije umutoza KAGORORA Phocas gucibwa ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana abiri (200.000 Frw). Iyo Komisiyo yahanishije kandi abakinnyi ba SORWATHE FC aribo : NDAYISHIMIYE J Bosco, HARELIMANA Suleiman, NSHIMIYIMANA Hassan na NGIRIYOMBONYE Eric guhagarikwa amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi icumi (10.000 Frw) kuri buri wese.
NDAYISHIMIYE J Bosco, HARELIMANA Suleiman, NSHIMIYIMANA Hassan na NGIRIYOMBONYE Eric abakinnyi ba SORWATHE FC hamwe n’ikipe ya SORWATHE FC bashyikirijwe imyanzuro bafatiwe kuwa 13/03/2013 ntibishimira imikirize y’icyemezo bafatiwe maze kuwa 14/03/2013 ikipe ya SORWATHE FC, NDAYISHIMIYE J Bosco, na NGIRIYOMBONYE Eric bajuririra Komisiyo y’ubujurire naho kuwa 15/03/2013 HARELIMANA Suleiman na NSHIMIYIMANA Hassan nabo bajuririra icyemezo bafatiwe.
- II. ICYEMEZO CYA KOMISIYO Y’UBUJURIRE
Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA imaze gusuzuma ibikubiye mu nyandiko z’ubujurire, imaze kumva abajuriye ndetse n’ubuhamya bw’abasifuzi n’Umugenzuzi w’umukino wahuje ikipe ya GASABO UNITED na SORWATHE FC, aho umusifuzi witwa MUNYANEZA Emmanuel yakubiswe akanamburwa amafaranga yari afite angana n’ibihumbi mirongo itatu n’umunani (38.000 Frw), yafashe ibyemezo bikurikira:
- Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yemeye kwakira ubujurire bwatanzwe na SORWATHE FC, HARELIMANA Suleiman, NSHIMIYIMANA Hassan, NDAYISHIMIYE J Bosco, na NGIRIYOMBONYE Eric kuko bwaje mu nzira no mu buryo bikurikije amategeko, ibusuzumye isanga nta shingiro bufite.
- Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yemeje ko nta gihindutse ku cyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire kuwa 11/03/2013.
N.B. Icyemezo cya Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA gikubiyemo ibisobanuro byayo mu buryo burambuye ndetse n’amategeko yashingiweho mu gufata icyemezo, cyashyikirijwe Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA kugirango kimenyeshwe abajuriye.
Bikorewe i Kigali kuwa 08/05/2013
ITAMWA MAHAME Emmanuel, Perezida wa Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA / Sé
Festival ya ruhago,ibyishimo n’ubusabane mu bana mu Karere ka Nyanza
- Monday, 24 December 2012
- Webmaster
Kuri iki cyumweru tariki ya 23/12/2012 kuri stade ya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo habereye Festival y’ubusabane yahuje abana bakina umupira w’amaguru mu kigo OlymAfrika.

Iyi festival yitabiriwe n’abana 200 batarengeje imyaka 12 yabereye mu karere ka Nyanza, igamije gusabana kw’abana no kubifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’ubunani batorezwa mu kigo cya OlympAfrika, n’igikorwa kandi gikubiyemo imyitozo n’udukino tugamije kwigisha no gushimisha abana bijyanye n’umupira w’amaguru.

Mu ijambo Abdallah Murenzi umukuru w’Akarere ka Nyanza yagejeje ku batoza b’uru rubyiruko,ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo n’abana ubwabo,yababwiyeko ashaka ko Nyanza iba igicumbi cya ruhago,kandi ko bashyigikiwe kuko ababonamo Rayon Sports,Amavubi ndetse n’abakinnyi batyaye mu makipe akomeye yo mu gihugu no hanze yacyo mu gihe kizaza.
Antoinette Nyirabasabose umurezi kandi akaba n’umutoza w’aba bana avuga ko iki gitekerezo kuri we ari cyiza dore ko guhuriza abana hamwe kandi bato ukabaha inyigisho zitandukanye zirebana n’imibereho yabo ya buri munsi bituma bakurana umuco mwiza wo gukunda imikino, bikanabarinda imico mibi itabereye umwana w’umunyarwanda.Tubibutsa ko iyi festival yari yitabiriwe n’abana 200 bari munsi y’imyaka 12 bahurira mu kigo cya OlympAfrika gifite abana bagera kuri 400 bakina imikino itandukanye barimo 360 bakina umupira w’amaguru.
Uko amakipe agabanyije mu matsinda mw'irushanwa AIRTEL RISING STARS
- Thursday, 16 May 2013
- Webmaster

Igikorwa cyo gutegura amarushanwa y’abana batarengeje imyaka 16 k'urwego rw’igihugu aterwa inkunga na Sosite y’itumana ho mu Rwanda AIRTEL ifatanyije na FEFWAFA kirakomeje, tariki ya 12-06-2013 kubiro bya FERWAFA hateraniye abatoza 64 bazayobora amakipe mu marushanwa ya AIRTEL RISING STARS ateganyije gutangira tariki ya 1/06/2013 kugeza tariki ya 30/06/2013.
Abatoza b’amakipe basobanuriwe uko gikorwa cy’amarushanwa cyateguwe, aho Aquilina Jumbe uhagarariye Sosite ya AIRTEL yasobanuriya abari mu inama imva n’imvano ya AIRTEL RISING STARS n’icyo igamije muri Rusange.
Abari mu inama bemeranyije ko bagiye gufatanya kugira ngo icyo gikorwa kizagenda neza kandi ko biyemeje kuzaba intanga rugero kugira ngo n’umwaka utaha icyo gikorwa kizakomeze.
Tuvugana n’ukuriye komisiyo y'iterambera ry’umupira w'amaguru (Youth Football Development commission) Eng. Jacques Kayisire, yabwiye urubuga www.ferwafa.com ko inama nkiriya iba ikenewe kugira ngo abantu bafite uruhare mu gikorwa bahabwe ibisobanuro bihagije kandi nabo babone umwanya wo kubaza ibibazo kubyerekeye irushanwa n'imyiteguro yaryo.
Yakomeje yemeza ko AIRTEL RISING STARS yaje ikenewe kandi ikaba izasubiza bimwe mu bibazo byerekeranye n'amarushanwa y’abana no gutoranya abafite impano zihariye. Anavuga ko kandi bizafasha abana kuzajya gukina amarushanwa mpuza mahanga ya AIRTEL RISING STARS ku rwego rwa AFRICA , ati ibi bituma abana bigirira ikizere .
Nyuma yo gusobanurirwa amategeko azagenga ayo marushanwa ndetse n'ibiteganyijwe kugira ngo ayo marushwa azashyirwe mubikorwa, Inama yaje gusozwa n'igikorwa cya Tombola y’amakipe, maze amakipe ashyirwa mu matsinda ndetse naho imikino izabera.
DORE AMAKIPE AZITABIRA IRUSHANWA N'AMATSINDA AHEREREYEMO
ZONE 1
|
ZONE |
DAY |
DATE |
TIME |
TERRAIN |
Team |
Team |
Team |
Team |
Team |
Team |
|
1 |
SAT |
1-Jun-13 |
8h30 – 16h30 |
FERWAFA |
Shining Boys |
Meilleur Amis |
Esperance Kimisagara |
Tout Petit Puissant |
Vision Youth Group |
Eagles Stars |
|
8h30 – 16h30 |
STADE REGIONAL |
Kinyinya |
Top Guys |
Don Bosco Gatenga |
Esperance De Remera |
Eleven Boys |
Etoile Rwanda |
|||
|
8h30 – 11h30 |
STADE MUMENA |
Kiyovu F. Academy |
Ejo Hazaza |
Centre de Gikondo |
SIRA Sports |
|
||||
|
SUN |
2-Jun-13 |
8h30 – 15h00 |
STADE REGIONAL |
1/2 Final - Zone 1 Hazavamo imwe izakina Final National |
||||||
ZONE 2
|
2 |
SAT |
8-Jun-13 |
8h30 – 16h00 |
MUHANGA STADIUM |
Tiger Star |
Centre Ruhango |
Foundation Kayenzi |
Centre Karongi |
Centre F. Mugandamure |
Centre F. Gatagara |
Muhanga F. Training Center |
Don Bosco Kabgayi |
|
8h00 – 17h00 |
UNR STADIUM |
Nyanza F.ACADMY |
C.F Gisaragara |
Umurabyo F.C |
Nyaraugura F. T.C |
Mukura F.C |
Amagaju |
|||||
|
8h00 – 17h00 |
KAMENA STADIUM |
Kamageshi City |
Centre F. De Gihisi |
Youth Future-Rusizi |
Centre Olympa |
Centre Kabutare |
||||||
|
SUN |
9-Jun-13 |
8h30 – 15h00 |
MUHANGA STADIUM |
1/2 Final ya Zone 2 . Hazavamo imwe izakina Final National |
||||||||
ZONE 3
|
3 |
SAT |
15-Jun-13 |
8h30 – 16h30 |
MUSANZE STADIUM |
Volcano |
Ruhindo |
Inyange |
Musanze Youth Training |
Freedom Gakenke |
Les Abeilles |
Gicumbi |
Compassion RWA 155 |
|
8h00 – 17h30 |
RUBAVU STADIUM |
ASER |
Bigogwe |
Lionso Academy |
Gikombe F.C |
Nample |
||||||
|
SUN |
16-Jun-13 |
8h30 – 15h00 |
RUBAVU |
1/2 Final ya Zone-3 , Hazavamo imwe izakina Final National |
||||||||
ZONE 4
|
4 |
SAT |
22-Jun-13 |
8h30 – 17h00 |
GATSIBO |
Kayonza |
C.F De Kiziguro |
Gahini |
Gatsibo F. Academy |
Nyagatare |
Centre Ineza |
|
8h30 – 17h00 |
RWAMAGANA |
Bugesera AS |
Rwamagana F.T.C |
Amizero |
Imanzi F. Academy |
Gahara |
Gakenke |
|||
|
SUN |
23-Jun-13 |
8h30 – 15h00 |
RWAMAGANA |
1/2 Final ya Zone-4 , Hazavamo imwe izakina Final National |
||||||
FINALS
|
FINALS |
Sun |
30-Jun-13 |
8h30 – 15h00 |
STADE REGIONAL |
1/2 Final , Umwanya wa Gatatu na Final z'amakipe yatsinze muri Zone ya 1,2,3,4 |
Last Updated on Thursday, 16 May 2013 10:17


