Bayisenge yatangiye imyitozo; Mubumbyi yahamagawe; Nirisarike aragera mu Rwanda kuwa mbere

  • PDF

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 Emery Bayisenge yakomeje imyitozo n’abagenzi be nyuma yo gukira inkomere yagize ubwo u’Rwanda rwatsindaga Mali ibitego 2-1.

Bayisenge yakoranye n’abandi imyitozo kuri uyu wa kane ku kibuga cya Ferwafa ameze neza. Ibi bikaba bifasha umutoza Richard Tardy gutegura neza ikipe ye dore ko bamfite urugamba rutoroshe imbere ya Mali mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 11/08/2012 i Bamako mu rugamba rwo gushaka tike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Rutahizamu wa APR, Mubumbyi Barnabe niwe mukinnyi mushya uri muri iyi kipe nyuma yaho Tardy amuhamagaye ngo afatanye n’abandi mu gutegura umukino wo kwishura.

Mubumbyi amvuye muri Cecafa/Kagame Cup na APR yashoboye kurangiza iri ku mwanya wa kane. Mubumbyi yatsinzemo igitego kimwe ubwo APR yanyagiraga Wau Salaam ya South Sudan ibitego 7-0.

Andi makuru ava mu Amavubi U20 n’uko defensari, Salomon Nirisarike ukinira ikipe ya Antweerp yo mu bubiligi azagera mu Rwanda kuwa mbere nyinjoro aje gusanga bagenzi be mbere y’uko ikipe yerekeza i Bamako kuwa gatatu.

Ikipe izatsinda hagati y’Urwanda na Mali izahita ijya mu cyiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma ikazakina n’ikipe izarokoka hagati Lesotho na Zambia.

Ikipe izatsinda mu cyiciro cya gatatu izahita ibona itike yo gukina imikino yanyuma y'igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Algeria umwaka utaha.


 

Last Updated on Thursday, 02 August 2012 11:51