U-17: Umwiherero uratangira tariki 15/4
- Tuesday, 03 April 2012
- Written by Administrator
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 iratangira umwiherero tariki ya 15/04 kugeza 22/04 kugirango bitegure amajonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17.
Abakinnyi bagera kuri 34 nibo bazitabira uyu mwiherero uzabera i Kigali nyuma yuko abatoza b’ikipe y’abaterengeje imyaka 17 babatoranyije muri iki cyumweru gihise.
Umwaka ushize ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabashije gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’abaterengeje imyaka 17 ku nshuro ya mbere ndetse ikina n’igikombe cy’isi cy’abaterengeje imyaka 17 cyabere muri Mexico.
Ikipe y’igihugu y’Rwanda izahura n'ikipe izatsinda hagati ya Botswana na Malawi mu cyiciro cya kabiri cyo guhatanira itike yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cya afurika cya batarengeje imyaka 17 kizabera Morocco umwaka utaha.
U’Rwanda ntago ruzakina imikino y’amanjonjora y’icyiciro cya mbere ahubwo ruzakina imikino y’igice cya kabiri izaba mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.
Ikipe y’igihugu yu’Rwanda izabanza gukina iwabo w’ikipe izaba yarokotse hagati ya Botswana na Malawi hagati ya tariki ya 12-14/10/2012 hanyuma umukino wo kwishura ube hagati ya tariki 26-28/10/2012.
Imikino yanyuma izabera muri Morocco tariki 13 kugeza 27/04, 2013.
Ikipe y’abatarengeje 17:
Abanyezamu: Habinshuti Fidele (Dream team), Mfashingabo Didier (Kayonza), Kimenyi Yves (Imena), Rwabugiri Omar (Intare).
Aba defensari: Bishira Latifa (SEC), Hategikimana Assuman (Musanze), Inshuti Fidele (Dream team), Ishimwe Jean d’Amour (Future Hope), Kaneza Augustin (Intare), Nkotanyi Frank (Gitega),Nsabimana Amosi (Centre 1), Nsanzabera Alphonse (Imena), Rwatubyaye Abdoul (Intare),Uwihoreye Ismail (Rubavu), Uwimana Pacifique (Sud).
Ama mediyateri: Bingabo Hakim (Centre 1), Bisangwa Jean Luc (SEC), Bizimana Djihadi (Rubavu), Kalisa Rashid (Imena), Mutabazi Eric (Rubavu), Muvadimwe JMV (Imena), Neza Anderson (SEC), Twagirimana Innocent (Rubavu), Nshimiyimana Ibrahim (Huye), Uwayo Edson (Kayonza)
Aba attacque: Iratwijihije Cedric (Intare), Kigirabana Fabrice (SEC), Mbabzi Jean Paul (Shining), Nkinzingabo Fiston (Intare), Ndayisenga Salehe (Gastibo), Niyonzima Jean Paul (SEC), Twagirimana Regis (Rulindo), Ujeneza Mbanza Fidele (Sud).
Last Updated on Thursday, 19 April 2012 12:51

