National Team
Ntagungira célestin mu buyobozi bw'imikino y'igikombe cy'isi u20 muri turukiya
- Thursday, 09 May 2013
- Webmaster

Nyuma yo kuba umusifuzi mpuzamahanga aho yasifuye ibikombe by'isi bibiri ubu akaba ari Perezida wa FERWAFA ndetse n'umwe mu bagize Komisiyo y'abasifuzi muri FIFA, Bwana NTAGUNGIRA Célestin yashyizwe mu bahagarariye imisifurire mu imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi ku makipe y'ibihugu y'abatarengeje imyaka 20 izakinirwa mu gihugu cya TURUKIYA kuva tariki ya 21/06/2013 kugeza ku ya 13/07/2013; aho bazaba ashinzwe Iyi gahunda azayijyamo akubutse mu gihugu cya Sierra Leone aho azajya kuba Umugenzuzi w'abasifuzi mu mukino w'amajonjora y'Igikombe cy'Isi Brazil 2014.
Si we munyarwanda wenyine kandi kuko na Bwana NKUBITO Athanase azajya kuba Umugenzuzi w'abasifuzi ku mukino uzahuza TANZANIA na COTE D'IVOIRE uzabera i DAR ES SALAM, ndetse n'Umusifuzi wungirije Bwana KABANDA Félicien akazasifura umukino wa ZIMBABWE yakira MISIRI uzabera muri Zimbabwe.
Iki cyizere kiragaragaza igipimo imisifurire yacu igezeho mu ruhando rw'amahanga ndetse n'icyizere inzego ziyobora umupira w'amaguru ku isi zidufitiye.
Twifurije aba bose gukomeza kuduhagararira neza.
Last Updated on Monday, 13 May 2013 06:54frss yasoje ingando z’abana batarengeje imyaka 15
- Monday, 10 December 2012
- Webmaster
Kuri iki cyumweru tariki ya 09/12/2012 mu murenge wa Byimana,akarere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro ingando z’imyitozo z’abana batarengeje imyaka 15 biga mu mashuli abanza bakina umupira w’amaguru ndetse n’imikino y’intoki:volleyball,basketball na handball zari zateguwe na FRSS(Federation Rwandaise du Sports Scolaire)

Mu isozwa ry’izi ngando,abayobozi batandukanye mu mashyirahamwe y ‘imikino ibarizwamo,Ministeri y’uburezi ,Ministeri y’umuco na Siporo hamwe n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuli(fédération rwandaise du sports scolaire)baganiriye uru rubyiruko ku ndangagaciro z’ubumuntu,kugirango bazabe abakinnyi bifitiye akamaro bakanakagirira igihugu cyabibarutse,kandi ko bagomba gukina bataretse kwiga kuko nyuma yo gukina haba ubundi buzima.

Florent Rwigema umunyabanga nyubahiriza-tegeko mu ishyirahamwe ry’imikino mu mashuli, atangaza ko inshingano zabo bazigezeho kuko icyari kigamijwe ari ugukina ku mwana wiga,kureba impano z’abana mu mikino itandukanye gusa akanashima amashyirahamwe atandukanye y’imikino mu Rwanda uko yitabiriye ubufatanye,akanabigira ibyabo kuko impano z’abana basa n’abarusha abandi zatoranijwe n’abayobozi ba tekiniki ku rwego rw’igihugu n’abarezi babakurikiranye bakungukiramo ubwo bumenyi.
Twabibutsa ko izi ngando zatangiye ku itariki ya 26 Ugushyingo,zari zihurije hamwe abana bagera hafi ku bihumbi 2000 b’abahungu n’abakobwa baturutse mu gihugu hose,bakina umupira w’amaguru ndetse n’abakina imikino y’intoki volleyball,football ,basketball bahurijwe mu matsinda 6 ariyo Musanze,Rubavu,Huye,Nyamata,Rwamagana na Nyamagabe.

Last Updated on Tuesday, 11 December 2012 14:44
Urutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu U20 bahamagawe mu mwiherero uzabera i rubavu
- Friday, 29 June 2012
- Webmaster
- KWIZERA Olivier
- NTALIBI Steven
- NZARORA Marcel
- UMWUNGERI Patrick
- TURATSINZE Heritier
- BARIYANGA Hamdan
- RUSHESHANGOGA Michel
- RUSINGIZANDEKWE Jean Marie
- BAYISENGE Emery
- USENGIMANA Faustin
- HAKIZIMANA Francois
- NSABIMANA Eric
- UWIMANA Jean d’Amour
- NDATIMANA Robert
- NTAMUHANGA Tumaine
- KABANDA Bonfils
- MBONYE BAYINGANA Bonny
- NSHIMIYIMANA Imran
- TIBINGANA Charles Mwesigye
- RUHINDA Farouk Saifi
- ATUHEIRE Kipson
- SEBANANI Emmanuel
- SIBOMANA Patrick
- NDAYISABA Hamidu
- MICO Justin
Icyitonderwa : ►Abakinnyi baturuka mu makipe azakina imikino yanyuma
y’igikombe cy’amahoro basabwe kuzasanga abandi i Rubavu
tariki ya 05.07.2012 bitarenze saa yine za mugitondo.
► Abakinnyi Kabanda Bofils na Rusingizandekwe Jean Marie
baturuka i Burayi bakazagera i Rubavu tariki ya 08.07.2012.
► Ku bandi bakinnyi basigaye bazahagurukira kuri FERWAFA
Saa tatu (9h00) za mugitondo berekeza i Rubavu kuwa mbere
tariki ya 02.07.2012
KAMANZI Emery
Team Manager U17 & U20
Itangazo rigenewe abasifuzi batarakora “FITNESS TEST”
- Thursday, 18 April 2013
- Webmaster

Abasifusi bo byiciro D1 na D2 batarakora test baramenyeshwa ko bazayikora kuwa kane tariki ya 25/04/2013 saa cyenda
(15h00) kuri Stade Amahoro.
Bikorewe I Kigali ku wa 18/04/2013
Ubunyamabanga Bukuru FERWAFA
Last Updated on Saturday, 20 April 2013 17:34

