National Team
Umukino wa Police F.C na Rayon Sport wimuwe.
- Saturday, 23 February 2013
- Webmaster

Nyuma yo kugezwaho ibarwa y'amakipe yombi (POLICE F.C na RAYON SPORT) asaba ko umukino wa shampiyona wagombaga kuzihuza ku wa gatatu tariki ya 27/03/2013 wakwimurwa, FERWAFA imaze gusanga impamvu zitangwa zumvikana, yafashe icyemezo cyo kwimura uwo mukino, ukazashyirwa Ku itariki izumvikanwaho mukazayimenyeshwa vuba.
Last Updated on Monday, 25 February 2013 19:54Imyanzuro y'inama yahuje amakipe azakina mu cyiciro cya kabiri
- Wednesday, 31 October 2012
- Webmaster
Nyuma yo kuganira ku bibazo binyuranye bigaragara mu cyiciro cya kabiri, hafashwe imyanzuro ikurikira:
Ku banyamuryango bashya, inama yemeje ko hakurikizwa ibyemezo by'Inteko Rusange.
Bibukijwe ibisabwa kugirango abakinnyi bahabwe licence.
Inama yemeje ko shampiyona izatangira tariki ya mbere Ukuboza 2012, ariko ko amakipe agomba kuba yagejeje ama licences, indangamuntu n'ibindi bisabwa bitarenze tariki ya 23/11/2012 i saa kumi n'imwe (17h00). Amakipe yiyemeje ko, ikipe itazubahiriza iyo tariki izacibwa amande y'ibihumbi ijana (100,000frw) itayatanga igakurwa mu irushanwa.
Amakipe yongeye kwibutswa bimwe mu bikunze gutera ibibazo nk' umutekano ku bibuga, ubwishingizi(mutuelle de sante), kudakererwa n'ibindi.
POULE A
1 .GASABO UNITED
2 .SEC
3 .RWAMAGANA
4 .SUNRISE
5 .VISION JEUNESSE NOUVELLE
6. UNITY FC
7 .GICUMBI FC
8 .KIREHE FC
9 .SORWATHE FC
10 .UNR
POULE B
1 .ESPERANCE FC
2. INTERFORCE FC
3 .INTARE FC
4 .AKAGERA FC
5 .ASPOR FC
6 .BUGESERA FC
7 .ETOILE DE L’EST
8 .KINYINYA PEPINNIERE FC
9.UNITED STARS
Last Updated on Wednesday, 31 October 2012 10:40Uruganda rwenga ibinyobwa mu RWANDA, BRALIRWA Ltd rwasinye amasezeranoyo kongera gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu RWANDA mu mwaka wa 2012 / 2013.
- Friday, 26 October 2012
- Webmaster
Mu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/10/2012 ku cyicaro cya FERWAFA, FERWAFA na BRALIRWA Ltd basinye amasezerano ku nshuro ya karindwi (7) yo gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere umupira w’amaguru.
Bralirwa Ltd imaze imyaka igera kuri irindwi itera inkunga umupira w’amaguru aho itanga amafaranga yo kwitabira amarushanwa ku makipe n’ibihembo ku makipe yatsinze,
Umuyobozi wa Bralirwa Ltd ushinzwe ubucuruzi, Bwana Jan van Velzen yavuze ati, “Iyi nkunga n'ingirakamaro ku kinyobwa cya Primus kuko iduhuza n’abakunzi bacu. Ni nk’umuhuza w’umukino ukunzwe kurusha iyindi n’ikinyobwa gikunzwe cyane kurusha ibindi mu Rwanda,”
Yakomeje avugako kuba basinye amasezerano y’ubuterankunga kunshuro ya karindwi (7) bigaragaza imikoranire myiza n’ikizere kirihagati ya BRALIRWA Ltd na FERWAFA.
“Mu gutanga iyi nkunga, Umuyobozi wa Bralirwa Ltd ushinzwe ubucuruzi, Bwana Jan van Velzen yagize ati “ibi byose bikorwaga mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda no guha ibyishimo abakunzi b’umupira w’amaguru nab’ikinyobwa cya PRIMUS muri rusange.
Vice-Perezida wa FERWAFA, Bwana GISANURA Raoul yagize ati, "Twishimiye iyi nkunga kandi twizeye ko izarushaho gufasha amakipe yacu kwiyubaka ndeste akarushaho kugaragaza umupira mwiza.
Dufite amakipe agera kuri cumi n’ane (14) arimo gushaka igikombe cya shampiyona”ibi rero nibyo bituma iyi shampiyona duterwamo inkunga na BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cyayo PRIMUS izarushaho kuryohera abakunzi b’umupira w’amaguru mu RWANDA,"
Hari hashize imyaka itandatu, Bralirwa itera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere.ku nshuro ya 7 inkunga BRALIRWA yateye shampiyona y'icyiciro cya mbere 2012/13 ikaba ingana na 160,000,000 FRW.
Uruganda rwenga ibinyobwa mu RWANDA, BRALIRWA Ltd rwasinye amasezeranoyo kongera gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu RWANDA mu mwaka wa 2012 / 2013.
Mu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/10/2012 ku cyicaro cya FERWAFA, FERWAFA na BRALIRWA Ltd basinye amasezerano ku nshuro ya karindwi (7) yo gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere umupira w’amaguru.
Bralirwa Ltd imaze imyaka igera kuri irindwi itera inkunga umupira w’amaguru aho itanga amafaranga yo kwitabira amarushanwa ku makipe n’ibihembo ku makipe yatsinze,
Umuyobozi wa Bralirwa Ltd ushinzwe ubucuruzi, Bwana Jan van Velzen yavuze ati, “Iyi nkunga ni ingirakamaro ku kinyobwa cya Primus kuko iduhuza n’abakunzi bacu. Ni nk’umuhuza w’umukino ukunzwe kurusha iyindi n’ikinyobwa gikunzwe cyane kurusha ibindi mu Rwanda,”
Yakomeje avugako kuba basinye amasezerano y’ubuterankunga kunshuro ya karindwi (7) bigaragaza imikoranire myiza n’ikizere kirihagati ya BRALIRWA Ltd na FERWAFA.
“Mu gutanga iyi nkunga, Umuyobozi wa Bralirwa Ltd ushinzwe ubucuruzi, Bwana Jan van Velzen yagize ati “ibi byose bikorwaga mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda no guha ibyishimo abakunzi b’umupira w’amaguru nab’ikinyobwa cya PRIMUS muri rusange.
Vice-Perezida wa FERWAFA, Bwana GISANURA Raoul yagize ati, "Twishimiye iyi nkunga kandi twizeye ko izarushaho gufasha amakipe yacu kwiyubaka ndeste akarushaho kugaragaza umupira mwiza.
Dufite amakipe agera kuri cumi n’ane (14) arimo gushaka igikombe cya shampiyona”ibi rero nibyo bituma iyi shampiyona duterwamo inkunga na BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cyayo PRIMUS izarushaho kuryohera abakunzi b’umupira w’amaguru mu RWANDA,"
Hari hashize imyaka itandatu, Bralirwa itera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere. Inkunga BRALIRWA yateye shampiyona 2012/13 ikaba ingana na 160,000,000 FRW.
Normal 0 false false false EN-US X-NONE X-NONE MicrosoftInternetExplorer4Ikiganiro n'abanyamakuru
- Monday, 18 February 2013
- Webmaster

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/02/2013 i saa cyenda (15h00) ku cyicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), President wa FERWAFA azagirana ikiganiro n'abanyamakuru kizaba kivuga ku migendekere y'amarushanwa muri uyu mwaka.
Musabwe kubahiriza amasaha.
Last Updated on Monday, 18 February 2013 16:43