2014 WCQ: Algeria vs. Rwanda, 21.30 hr
- Saturday, 02 June 2012
- Written by Webmaster
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Amavubi irahura n’ikipe y’igihugu ya Algeria irijoro mu mukino wo gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Uyu mukino urabera kuri Sitade Blida Mustapha Thacker saa 20.30 arizo saa 21.30 ku i saha y’ikigali.
Abakinnyi bakoze imyitozo ya nyuma kuwa gatanu kuri Sitade Blida Mustapha Thacker nyijoro saa mbiri bagaragaza ishyaka n’ikizere. Imyitozo yarangiye neza nta mvune n’imwe igaragaye ku bakinnyi b’Amavubi.
ikipe y’Amavubi irajya muri uyu mukino nta mahirwe imfite wo kuwutsinda ariko umutoza Sredojovic Milutin Micho, abatoza bagenzi be; Eric Nshimiyimana na Jean Marie Ntagwabira n’abakinnyi babo bizeye y’uko uyu mukino uza kuba umfite irindi rusura dore nubwo u’Rwanda rumaze iminsi rutitwara neza.
Twabibutsa y’uko u’Rwanda rwatsinzwe na Libya (2-0), Tunisia (5-1) mbere y’uko banganya na Chad (1-1) mu mwiherero wo gutegura umukino wa Algeria wabereye muri gihugu cya Tunisia.
Micho yatangarije www.ferwafa.rw muri iki gitondo ati, “Ibyabaye mu myitozo siko bizakumera uyu munsi ubwo tuza kuba duhura na Algeria. Turabizi y’uko tugiye dukina n’ikipe ikomeye kandi ihabwa amahirwe yo gutsinda,”
“Twaje inaha kugirango dushobore gutangira aya majonjora neza. Turashaka resultant nziza ishoboka. Twiteguye neza, abakinnyi banjye bafite ikizere ndetse n’ishaka,”
“Ntago turi bwibande mu kudefande gusa, turakina umukino uza kuba ungajemo gusatira izamu ryabo ndetse tunazibira n’iryacu.
Iyi iraba inshuro ya gatanu, Amavubi aza kuba akinye na Algeria. Muri 2004, U’Rwanda rwanganyije na Algeria 1-1 i Kigali hanyuma rutsindwa 1-0) i Blida mu mukino wo kwishura w’amanjojora y’igikombe cya Afurika n’icyisi bifatanye cya 2006.
Muri 2009, ibihugu byombi byongeye guhura, maze Algeria itsinda u’Rwanda 3-1 mu mukino wo kwishura nyuma y’uko banganyije 0-0 mu mukino ubanza i Kigali mu manjojora y’igikombe cya Afurika n’icyisi bifatanye cya 2010. Nyakwigendera Patrick Mafisango niwe washoboye gutsindira u’Rwanda igitego kimwe rukumbi.
Umutoza wa Algeria Vahid Halilhodzic amfite ikizere kidasanzwe y’uko bari butsinde u’Rwanda ibitego byinshi. Dore y’uko aho unyuze hose muri Algeria, abafana babo bakubarira kuntotsi y’uko bazagutsinda u’Rwanda hagati y’ibitego 5 n’icumi.
Halilhodzic yavuze ati, “Tuzi neza ikipe tugiye gukina nayo. Tuzi ko batsinzwe na Libya ndetse na Tunisia, ariko ibyo ntago turi bu bugendereho. Twe turaza muri uyu mukino dushaka ibitego byinshi bishoboka,”
“Dufite ikipe imeze neza kandi ikomeye. Ikomeye mumbaraga no mumayere y’umupira akaba ariyo mpamvu twizeye y’uko turi butsinde u’Rwanda,”
Uyu mukino uraza kunyura live kuri Radio 10, Radio Rwanda na television zo muri Algeria arizo: ENTV land, Canal Algeria and A3 na TV4.
Nyuma ya Algeria, Amavubi azahita yerekeza i Kigali tariki ya 5 ahitire mu mwiherero i La Palisse akomeze ategura umukino wa Benin uteganyijwe tariki ya 10 kuri Sitade Amahoro.
Nyuma y’iyo mikino, U’Rwanda ruzahita rusura igihugu cya Nigeria tariki ya 16 Kamena mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa kizabera muri Afrika y’epfo umwaka utaha.
Umukino ubanza, Amavubi yanganyije na Nigeria mu mukino wabereye kuri sitade i Nyamirambo.
Imikino imaze guhuza u'Rwanda na Algeria:
October 6, 2004 (2006 CAN & World Cup Qualifiers)
Rwanda 1-1 Algeria (1st leg)
March 27, 2005 (CAN-coupled WC 2006 World Cup)
Algeria 1-0 Rwanda (2nd leg)
March 28, 2009 (2010 CAN & World Cup Qualifiers)
Rwanda 0-0 Algeria (1st leg)
October 11, 2009 (2nd leg)
Algeria - Rwanda 3-1
Dore uko ibindi bihugu biteganyijwe guhura:
Group A:
South Africa vs. Ethiopia
CAR vs. Botswana
Group B
Tunisia vs. Eq Guinea
Sierra Leone vs. Cape Verde
Group C
Cote d’Ivoire vs. Tanzania
The Gambia vs. Morocco
Group D
Ghana vs. Lesotho
Sudan vs. Zambia
Group E
Burkina Faso vs. Congo
Niger vs. Gabon
Group F
Nigeria vs. Namibia
Kenya vs. Malawi
Group G
Egypt vs. Mozambique
Zimbabwe v. Guinea
Group H
Algeria vs. Rwanda
Benin vs. Mali
Group I
Cameroon vs. DR Congo
Togo vs. Libya
Group J
Senegal vs. Liberia
Angola vs. Uganda


