Amavubi yatangiye imyiteguro y'umukino wa Benin
- Sunday, 03 June 2012
- Written by Webmaster
Nyuma yo gutsindwa na Algeria, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Amavubi yahise itangira imyiteguro y’umukino uzahuza u’Rwanda na Benin muri Group H wo gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Uyu mukino uzaba tariki ya 10/06/2012 i Kigali i saa 15.30.
Imyiteguro yatangiye kuri iki cyumweru aho umutoza w’Amavubi Milutin Sredojovic Micho yahaye imyitozo abasore be ku mucyanga w’inyanja ya Meddittera yegereye Sheraton Hotel Club des Pins aho ikipe icumbitse.
Mbere y’imyitozo Micho yabanje kuganira n’abakinnyi be maze bose barebera hamwe uko umukino wagenze ndetse n’ibitaragenze neza byatumye batsindwa uyu mukino.
Aganira na www.ferwafa.rw, Micho yabwiye abasore be ko bakwiye gutangira gutekereza ku mukino uzabahuza na Benin maze ibyaye ku mukino wa Algeria baka byibagirwa kugirango bazashobore kwitegura neza mu mutwe bizabafashe kubona itsinzi murugo.
Micho yavuze ati, “Dufite iminsi mice yo gutegura ikipe izakina na Benin. Kuri ubu na mukinnyi uruta undi, baba abakinnyi bitwaye neza ku mukino wa Algeria, bose basabwe guharanira umwanya wabo muri iyi kipe,”
“Nzafata abakinnyi 18 bazaba bakwiye kwambara umwenda w’Amavubi niyo mpamvu nsaba abakinnyi bose gukora batikoresheje kuko uzaba atari tayari dore nubwo y’aba yarakinnye imikino myishi kurusha abandi, ntago nzamwitabaza,”
Micho yongyeyeho ati, “Nshobora guhagamagara abandi bakinnyi bagera kuri batatu ariko ntabwo nteganya kwirukana abandi benshi batagaragaje umusaruro twari tubategerejeho,”
Micho ateganya gukosora ibintu bigera kuri bitatu muri iyi minsi isigaye ngo bakine na Benin. Ibyo bintu bitatu ni; defanse ikomeye, mediyane idatakaza imipira ndetse ikanasatira hanyuma n’ababimbere cyangwa se attack itsinda.
Nyuma y’umukino wa Algeria aho u’Rwanda rwatsinzwe ibitego 4-0 kuri sitade Thacker Mustapha Blida kuri uyu wa gatandatu, rutahizamu Meddie Kagere niwe utameze neza kubera gu kupitwa inkora kwitama.
Amavubi aratangira urugendo rusubira i Kigali kuri uyu wa mbere nimugoroba. Bazagera i Kigali kuwa kabiri i saa 07.00am n’indege ya Qatar.
Last Updated on Sunday, 03 June 2012 17:17

