Uzamukunda yasubiye muri ikipe y'Amavubi nyuma yo gusaba imbabazi

  • PDF

Rutahizamu Elias Uzamukunda a.k.a Baby yasubiye muri ikipe y'igihugu Amavubi nyuma yo kwandikira ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ibaruwa asaba kubabarirwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/06/2012.

Muri iyi baruwa, Uzamukunda yavuze ati, "Njyewe Elias Uzamukunda ndasaba imbabazi kuva mu banyarwanda, FERWAFA, ikipe y'Amavubi hamwe n'abatoza kubera kutitabira umwiherero w'ikipe y'Amavubi yagiriye muri Tunisia,"

"Impamvu yatumye nashobora kwitabira uyu mwiherero nikubera ko nashakaga kongera ibyangombwa binyemerera gutura mu gihugu cy'ubufaransa"

Uzamukunda yongeyeho avuga ati, "Nimba mpawe amahirwe, nzatanga imbaraga mfite ndetse n'ubushobozi bwanjye kugirango ikipe y'igihugu Amavubi itsinde."

Nyuma yo gusaba imbabazi, umutoza Milutin Sredojovic Micho yavuze ati, "nyuma yo kubona ibaruwa ya Uzamukunda asaba imbabazi, ntahise ntegera ubuyobozi bwa FERWAFA, ngirana inama n'abatoza bagenzi bajye hanyuma duhitamo kwemera ko agaruka agakinira ikipe y'Amavubi"

"Kuba twamubabariye nibivuze y'uko ahita ahabwa umwanya muri ikipe y'Amavubi mu mikino iri imbere ariko azabikorera nkuko abandi bakinnyi bose bazabiharanira,"

Micho yongeyeho avuga ati, "Ndasaba inzego zose za football kuba hafi y'Amavubi muri bihe bitoroshye, bakareka gutererana ikipe no kuyinega kuko bishobora kugira ingaruka itari nziza kuri ikipe y'Amavubi mbere y'umukino uzayihuza na Benin ku cyumweru."

Ikipe y'Amavubi yakomeje imyitozo kuri uyu wa gatatu kuri sitade Amahoro. Mu basore umutoza Micho yari yarajyanye muri Tunisia, yirukanye Sina Jerome wa Rayon Sport na Albert Ngabo wa APR hanyuma asigarana abandi bose.

Usibye Uzamukunda, Micho yahise yongeramo umukinnyi w'umunyarwanda Steven Godeforoid usanzwe ukinira ikipe ya Royal Olympic Club de Charleroi-Marchienne yo mu gihugu cy'ububiligi. Aba basore bombi bakoze imyitozo nabagenzi babo muri ikipe y'igihugu y'Amavubi kuri uyu wa gatatu kuri sitade Amahoro.

Mucyeba Benin bazahura mu mukino w'itsinda H wo gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi muri 2014 yageze i Kigali kuri uyu wa gatatu nimugoroba nyuma yo kumara amasaha menshi ku kibuga k'indege cya Entebbe muri Uganda. Ikipe ya Benin yagomba kugera i Kigali saa yine za mugitondo ariko kubera ikibazo cyavutse ku kibuga k'indege cya Nairobi, byayisabye ko indege bari barimo igwa Entebbe. Ubu Ikipe ya Benin icumbitse kuri Lemigo Hotel ku Kimihurura.

Ikipe y'igihugu ya Benin igarutse i Kigali nyuma y'uko mu kwakira 2010, yari yaratsinze Amavubi ibitego 3-0 mu mukino ubanza hanyuma mu mukino wo kwishura, Amavubi atsinda Benin iwayo 1-0 mu mikino y'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.

Umukino uzahuza Rwanda na Benin uzaba ku cyumweru kuri sitade Amahoro i saa 15.30. Mali izakina na Algeria muri Burkina Faso mu wundi mukino w'itsinda H.

Last Updated on Thursday, 07 June 2012 10:32