Rwanda vs. Benin, 15.30 hours

  • PDF

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Amavubi irahura n’ikipe y’igihugu ya Benin mu mukino wa kabiri w’itsinda H wo gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Uyu mukino uraba saa 15.30 kuri sitade Amahoro.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Urwanda, Milutin Sredojovic Micho yatangarije www.ferwafa.rw ko Amavubi yiteguye gukina neza kandi agatahana instinzi.

“Nyuma y’urugendo rwo muri Algeria, twashoboye kugaruka i Kigali dukomeza kwitoza. Abakinnyi bose bameze neza kandi umwuka hagati yabo nawo umeze neza kuburyo bashaka kwitwara neza ku mukino uzaduhuza na Benin.

“Twashoboye kuzana amaraso mashya muri ikipe arimo Elias Uzamukunda na Steven Godroid kandi bose bahise biyadaputa neza kuburyo tuzahindura abakinnyi batatu muri ikipe yakinywe umukino wa Algeria,”

“Icyo nasabye abakinnyi n’uko bakina umupira kandi bagakina na Benin ntagitutu cya rezilita kuko niba bashoboye gukina nk’uko twabibasabye, instinzi yo izaza bitagoranye,”

Micho yakomeje asaba abafana kuza bakajya inyuma y’Amavubi kugirango abakinnyi bashobore gutsinda uyu mukino uhita ubasubiza ikizere cyo gukomeza guharanira itike yo gukina igikombe cy’isi.

Twabibutsa y’uko u’Rwanda rugiye guhura na Benin kunshuro ya gatatu. Muri 2010, Benin yatsinze u’Rwanda 3-0 kuri sitade amahoro mu marushanwa yo gushaka itike yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cya afurika.

Ariko Amavubi yaje kwerekeza i Cotonou maze atsinda Benin 1-0 mu mukino wo kwishura, arangiza itsinda ari ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu.

Umutoza wa Benin, Manuel Amoroso yifuza gutsinda umukino w’Amavubi, kugirango abona amahirwe yo kuba yaza imbere mu itsinda H.

“Twashobye gutsinda u’rwanda mu mikino tumaze gukina kandi mfite ikizere y’uko turi butsinde tugakomeza kwitwara neza,”

Ikipe y’igihugu y’urwanda iri ku mwanya wanyuma muri itsinda H nyuma yaho itsinzwe ibitego 4-0 mu umukino ubanza wayihuje na Algeria.

Algeria iza gukina na Mali kuri iki cyumweru, iyoboye itsinda n’amanota 3, Benin n’iya kabiri naho Mali iri ku mwanya wa gatatu nayo n’anota imfite.

Uko indi mikino yangeze kuri uyu wagatandatu

Malawi 1-1 Nigeria (Blantyre)

Botswana 1-1 South Africa (Gaborone)

Zambia 1-0 Ghana (Ndola)

Uganda 1-1 Senegal (Kampala)