Amavubi U-20: Abakinnyi 18 batoranyijwe kwerekeza I Bamako

  • PDF

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 irahaguruka kuri uyu wa gatatu yerekeza mu gihugu cya Mali aho igiye kwitabira umukino wo kwishura wo gushaka tike yo gukina igikombe cy’Afurika kizabera muri Algeria mu wa 2013.

Umutoza Richard Tardy yahisemo abakinnyi 18 bazaguhaguruka berekeza I Bamako kuri uyu wa gatatu.

Mu mukino ubanza, Amavubi U-20 yatsinze  ibitego 2-1 cya Mali. Iyi kipe irasabwa kwitwara neza kugirango ishobore kugera mu cyiciro cya nyuma cy’ayamajonjora.

Umukino w’Urwanda na Mali uzaba tariki ya 12 Kanama 2012; ikipe y’Amavubi U-20 yitwaye neza izakina n’ikipe izatsinda hagati ya Lesotho na Zambia mu rwego rwo gushaka tike y’igikombe cy’Afurika.

Umutoza Richard Tardy yavuze y’uko ikipe ihagaze neza kandi bamfite ikizere cyo kwitwara neza  bagatsinda uyu mukino bikaba fasha kugera mu cyiciro cya nyuma.

Amavubi U-20 yerekeje I Bamako idafite Nirisalike Salomon na Usengimana Faustin.

Ikipe ya Antweerp yo mu Bubiligi yimanye Nirisarike naho Usengimana aracyafite ikibazo cy’imvune cyatumye atazagaragara kuri uyu mukino.

Urutonde rw’Abakinnyi:

1. Olivier Kwizera

2. Steven Ntalibi

3. Michel Rusheshangoga

4. Francois Hakizimana

5. Tibingana Charles Mwesigye

6. Bonny Bayingana

7. Tumaine Ntamuhanga

8. Patrick Sibomana

9. Patrick Umwungeli

10. Emmanuel Sebanani

11. Eric Nsabimana

12. Emery Bayisenge

13. Robert Ndatimana

14. Bonfils Kabanda

15. Jean Marie Rusingizandekwe

16. Hamdan Bariyanga

17. Jean d’Amour Uwimana

18. Julius Bakkaburindi.

Staff:

Gasana Celse (Head of delegation)

Tardy Richard (Head coach)

Nshimiyimana Eric (Assistant coach)

Vincent Mashami (Assistant coach)

Calliope Kabalisa (Goalkeeper’s coach)

Patrick Rutamu (Team doctor)

Kamanzi Emery (Team Manager)