Isonga FC Yakuye Inota kuri Kiyovu Sports

  • PDF

Emery Bayisenge nyuma yo gutsinda.Isonga FC yatahukanye inota nyuma yaho inganyije umukino wayo wa 6 wa Primus League wayihuje na Kiyovu Sports kuwa 25/1/2012 kuri Stade de Kigali i Nyamirambo.

Isonga FC niyo yabanje gutsinda igitego ku munota wa 44 kuri penaliti yatsinzwe na Emery Bayisenge nyuma yaho rutahizamu Jacques Cyubahiro akorewe ikosa.

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Simon Okwi ku mutwe biturutse ku ikosa rya nyezamu Ntaribi Steven watinze gusohoka ngo afate umupira.

Amakipe yombi yakomeje gusatira ariko nta n'imwe yashoboye kureba mu izamu bwa kabiri. Kunganya byatumye Kiyovu Sports iguma ku mwanya wa kane — ikaba ifite amanota 21 kimwe na Police FC.

Isonga FC yo yahise izamuka ku mwanya wa 10 n'amanota 6 aho inganya amanota na Nyanza FC, Espoir FC hamwe na AS Kigali, ariko ikazirusha kuzigama ibitego byinshi.

Isonga FC irakina umukino wayo wa 7 na Etincelles FC kuri iki cyumweru i Rubavu.

Last Updated on Friday, 05 October 2012 08:58