Ikipe y’Amavubi yageze muri Algiers
- Thursday, 31 May 2012
- Written by Webmaster
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Amavubi yageze muri Algeria kuri uyu wa kane mbere y’uko bahura na Desert Foxes kuri uyu wa gatandatu mu mukino wo gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Ikipe y’Amavubi yageze ku kibuga cy’idege cya Algiers i saa 17.30 (18.00hr ku i saha ya Kigali). Yakiriwe neza n’abayobozi ba Federation y’umupira w’amaguru y’Algeria n’umuyobozi wa siporo muri ministere ya siporo n’umuco hano mu Rwanda, bwana Emmanuel Bugingo wahageze kuwa gatatu kugirango ategure aho ikipe izaba.
Ku kibuga cy’indege hari abanyamakuru benshi batandukanye bose bifuzaga kureba no kuganira n’ikipe y’Amavubi.
Abanyeshuri b'abanyarwanda bigira muri Algeria nabo bari bahari kwakira ikipe y'Amavubi.
Ikipe bahise bayerekeza kuri Sheraton Hotel Club des Pins aho igiye kuza cyumbikirwa kugeza igihe bazasubira mu Rwanda tariki ya 04/06/2012.
Iyi hotel ivugwa ko ariyo ya mbere muri Algeria iri ku rwego rwo hejuru.
Iyi hotel imfite serivisi nziza kandi nihafi y’ikibuga Blida Mustapha Tchaker, kizakira umukino uzahuza u’Rwanda na Algeria kuri uyu wa gatandatu.
Kuri uyu wa gatanu, ikipe y’Amavubi irakora imyitozo saa mbiri z’ijoro nyuma kuri Blida Mustapha Tchaker y’ikiruhuko kirekire umutoza Sredojovic Milutin Micho yahaye abakinnyi.
Abakinyi bose nta numwe umfite ikibazo kandi na morale yabo iri hejuru. Ikirere cyo muri Algeria ntago gitandukanye nicyo muri Tunisia, aho ikipe y'Amavubi yari imaze iminsi iri mu mwiherero.
Last Updated on Thursday, 31 May 2012 22:12

