ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

  • PDF

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

IMYANZURO Y’INAMA Y’ABAHAGARARIYE AMAKIPE N’ABAGANGA B’AMAKIPE

Y’ICYICIRO CYA 1, 2, N’ABAGORE

 

  • Itariki: 04/06/2012

  • Aho inama yabereye: Ku cyicaro cya FERWAFA

  • Abatumiwe: Abanyamabanga Bakuru n’abaganga b’amakipe yose ya D1,D2  n’abagore

  • Ibyizwe mu nama:

1. Ubuzima gatozi bw’amakipe (Komisiyo y’amategeko)

  • Buri kipe isabwe kuzuza ibisabwa, ikabishyikiriza Me Amiel NSENGIMANA washyizweho na FERWAFA akaba ariwe uzabikurikirana.

  • Amakipe ashingiye ku bigo bifite ubuzima gatozi nayo asabwe gushaka ubwayo hakurikijwe inshingano zayo.

2. Ibibazo by’ubuzima bw’abakinnyi ( Komisiyo y’ubuvuzi)

Nyuma ya 2è Congrès Médical ya FIFA, no kubera ibibazo bikomeje kubera ku bibuga, harasabwa ibi bikurikira mbere y’uko Shampiyona itangira:

 

  • Amakipe azakina Shampiyona, arasabwa gukora “Medical Check Up“ bikaba itegeko.
  • Buri kipe isabwa kuba ifite umuganga wemewe na Komisiyo y’ubuvuzi.
  • Kugura “brancard“ y’ikipe iba ku kibuga cyayo.
  • FERWAFA izasaba MINISPOC gusaba MINISANTE gutanga “Ambulance“ ahabereye imikino ariko n’amakipe yakiriye akabikurikirana nk’uko basaba Police.

  • Ubwishingizi ku bakinnyi bose (Mutuelle irahagije)

 

3. Gutegura Shampiyona 2012-2013 (Komisiyo y’amarushanwa)

 

  • Gukora Calendrier “ harmonisé“ igendeye kuya FIFA n’iya CAF.
  • Gushyiraho ibihembo bya buri kwezi bituma abakinnyi baba “motivé“ .
  • Inama ihuza amakipe ya “evaluation“ mbere y’uko “saison“ itangira.
  • Gusura ibibuga, ibidashobotse imikino ikimurirwa ku bibuga byiza.
  • Gushyiraho “tournoi“ yo kwibuka buri mwaka.
  • Gushyiraho icyiciro cya gatatu (D3) imikino igakinirwa mu ma “Ligues“.

Bikorewe i Kigali, Kuwa 05 Kamena 2012.

GASINGWA Michel

Umunyamabanga Mukuru

Fédération Rwandaise de Football Association