Women Football

Shampiyona y'abagore igeze muri 1/2

  • PDF

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ku cyumweru tariki ya 18/05/2014 hakinwe imikino ibanza ya 1/2 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bagore The Winners WFC itsindwa igitego kimwe ku busa na AS Kigali WFC, naho Kamonyi WFC itsinda Inyemera WFC ibitego bibiri ku busa, igihe imikino yo kwishyura izabera kizamenyekana mu minsi ir'imbere.

Last Updated on Wednesday, 21 May 2014 08:45

Inzobere mugutoza umupira w'amaguru iturutse muri FIFA iri guhugura abatoza b'abagore

  • PDF

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Kubufatanye bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru kw'isi (FIFA) hateguye bwa mbere amahugurwa yo mu rwego rw'ibanze ku batoza 30 b'abagore mu Rwanda, aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi no kubereka uburyo bushya kandi bugezweho mu gotoza umupira w'amaguru.

Madame Von Siebenthal Béatrice Umusuwisikazi uzayobora ayo mahugurwa mu gihe k'icyumweru, mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ayo mahugurwa, yatangiye ashimira ubuyobozi bwa FERWAFA ku kuba butekereza kw'iterambere ry'umupira w'amaguru w'abagore ibi bikaba bidakunze kugaragara henshi mu bihugu byo ku mugabane w'Afrika, yasabye abatoza bitabiriye ayo mahugurwa kudapfusha ubusa amahirwe bafite bahabwa n'ubuyobozi bwa FERWAFA bushishikajwe n'iterambere ry'umupira w'amaguru w'abagore.

Mw'ijambo rye ryo gutangiza ayo mahugurwa k'umugaragaro Bwana KAYIRANGA Vedaste Visi Perezida wa FERWAFA, yashimiye FIFA uburyo ikomeje gufasha FERWAFA muri gahunda z'iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda yohereza inzobere zayo mu guhugura no kungerera ubumenyi abatoza bo mu byiciro bitandukanye bahano mu Rwanda, yakomeje ashimira na Madame Von Siebenthal Béatrice wemeye gufata umwanya we akaza mu Rwanda ibi byose bikaba bigaragaza urukundo n'ubufatanye buranga abanayamupira.

Yakomeje asaba abazahugurwa kurangwa n'imyitwarire myiza, ubufatanye, kubahiriza igihe no kubaza ibyo bazaba badasubanukiwe byose kuko aribyo bizabafasha gukurikirana neza ayo mahugurwa, yakomeje abibutsa ko iterambere ry'umupira w'amaguru w'abagore aribo mbere na mbere rireba kuko aribo batoza abakiri bato, ni ngobwa rero gukurikirana neza ayo mahugurwa kugirango azagire icyo abasigira bityo n'igihugu cyose kibyungukiremo, yasoje abifuriza kuzagira amahugurwa meza.

Last Updated on Monday, 12 May 2014 14:26

Amakipe 4 azavamo imwe izegukana shampiyona y'Abagore 2014 yamenyekanye

  • PDF

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Nyuma y'imikino ibanza n'iyo kwishyura ya 1/4 mu shampiyona y'abagore 2014, amakipe ane azakina imikino ya 1/2 nayo agomba kwishako abiri azakina umukino wa nyuma kugirango hamenyekanye izegukana igikombe cya shampiyona y'umupira w'amaguru umuwaka wa 2014 yamenyekanye.

The winners yasezereye Freedom de Gakenke kugiteranyo k'ibitego 5-2 mu mikino yombi, AS Kigali isezerera Les Lionnes kugiteranyo k'ibitego 7-2 mu mikino yombi, Kamonyi WFC isezerera Rambura WFC kugiteranyo k'ibitego 4-0 mu mikino yombi na Inyemera WFC izezerera Evening Stars itaragaragaye ku kibuga mu mukino wo kwishyura nyuma yo gutsindirwa iwayo 6-1 mu mukino ubanza.

Dore uko imikino yo kwishyura ya 1/4 yarangiye

THE WINNERS 4-1 FREEDOM DE GAKENKE [CROIX ROUGE]

AS KIGALI 5-1 LES LIONNES [REGIONAL]

KAMONYI 3-0 RAMBURA [KAMONYI]

INYEMERA VS. EVENING STARS [GICUMBI] (Evening ntago yagaragaye ku kibuga)

Dore uko imikino ibanza ya 1/4 yari yarangiye

LES LIONNES 1-2 AS KIGALI

FREEDOM DE GAKENKE 1-1 THE WINNERS

RAMBURA WFC 0-1 KAMONYI WFC

EVENING STARS 1-6 INYEMERA WFC

Last Updated on Sunday, 11 May 2014 23:56

Abasifuzi bazasifura imikino yo kwishyura ya 1/4 Div 1 Abagore

  • PDF

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ku wa gatatu tariki ya 07/05/2014

THE WINNERS VS. FREEDOM DE GAKENKE [CROIX ROUGE]

REF: MUSHIMIYIMANA LEA

AA1: NYINAWABARI SPECIOSE

AA2: MUKANOHELI FLAVIA

4OFF: UGIRASHEBUJA IBRAHIM

COMM: KAMBANDA INNOCENT

Ku wa kane tariki ya 08/05/2014

AS KIGALI VS. LES LIONNES [REGIONAL]

REF: MUKANSANGA SALMA

AA1: MURANGWA  SANDRINE

AA2: AYINKAMIYE SERAPHINE

4OFF: RULISA PATIENCE

COMM: RANGIRA  JOSEPH

KAMONYI VS. RAMBURA [KAMONYI]

REF: MUKAYIRANGA REGINE

AA1: UMUTONI ALICE

AA2: UMUTESI ALINE

4OFF: INTWALI SALUM

COMM: TWAGIRAYEZU RICHARD

INYEMERA VS. EVENING STARS [GICUMBI]

REF: TUYISHIME ANGELIQUE

AA1: INGABIRE FRANCINE

AA2: KAYISABE BERENICE

4OFF: MULIMO MOHAMED

COMM: SEKAMANA  ABDULKALID

Last Updated on Wednesday, 07 May 2014 18:13

Page 1 of 29