AS Kigali irashaka kongera imbaraga mu bakinnyi
- Monday, 06 August 2012
- Written by Webmaster
Nyuma y’aho ikipe AS Kigali mu bagore yegukaniye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Urumuri, umutoza Nyinawumuntu Marie Grace aratangaza ko bagiye kongera imbaraga.
Nyinawumuntu yavuze ko bagiye kwitegura ku buryo bashaka kwitwara neza mu marushanwa azaba mu mwaka utaha.
Grace ati “ twitwaye neza tubasha gutwara shampiyona, kuri ubu dufite ikipe nziza kandi turimo gutegura abakinnyi benshi dore ko dushobora gusohoka nk’ikipe yatwaye igikombe tugakina imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo birumvikana ko tugomba kwitegura neza”.
Nyinawumuntu avuga ko muri Kicikiro bafite abakinnyi bagera kuri 50 bari hagati y’imyaka 8 na 15 barimo gutegura abana bakiri bato mu rwego rwo gutegura ikipe nziza.
Uyu mutoza akomeza avuga ko bagiye no gukorera mu tundi turere nka Gasabo mu rwego rwo kuzamura abana bakiri bato .
Ushinzwe uyu w’abagore muri FERWAFA, Rwemarika Felicité yavuze ko bakomeje gushaka abaterankunga muri shampiyona y’abagore.
Felicite ati “byari bikwiriye ko twabona abaterankunga muri shampiyona itaha bityo n’uwo mukino ukaba warushaho kuba mwiza”.
Rwemarika avuga ko mu gihe iyo shampiyona itarabona umuterankunga bazakomeza kuyifasha kugira ngo itere imbere.
AS Kigali yegukanye igikombe cya shampiyona y’abagore ya 2011/2012 mu minsi ishize nyuma yo kunyagira Urumuri ibitego 24-0. Shadia Uwamahirwe yashizeho umuhigo atsinda ibitego 11 wenyine. Ubu afite ibitego 27 mu mikino 18 imaze gukinwa muri iyi shampiyona akaba ayoboye ba rutahizamu mu gutsinda ibitego byinshi.
Source: Izuba Rirashe


